Car Auction Announcement Bid Job At Lawyers Of Hope
Website :
470 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

The Network of Lawyers of Hope in Rwanda/

Le Réseau des Juristes de l’Espoir au Rwanda

B.P 6064, Kigali-Rwanda

+250 785 247005                      

Email: lawyersofhoperwanda@gmail.com

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Similar Jobs in Rwanda
Learn more about Lawyers of hope
Lawyers of hope jobs in Rwanda

Uburyo bwo kugurisha (Auction Method): Ipiganwa binyuze mu mabahasha afunze (Bidding through sealed envelopes).

Lawyers of Hope (LOH) ni umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu, ukaba ukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2006.

Lawyers of Hope yishimiye kumenyesha abantu bose n’amasosiyete babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko ibafitiye ibinyabiziga/imodoka 2 (2 cars) igurisha;

Imodoka (Cars)

Umubare

Toyota Land cruiser Hardtop (year 2008)

1

Toyota Land cruiser Hardtop ( year 2012)

1

Abifuza kugura ibi binyabiziga baramenyeshwa ko ari itegeko kwitabira gusura ibi binyabiziga uko biteganijwe (site visit is mandatory). Uku gusura bizajya bitangira kuva saa tatu (9:00 a.m.) z’igitondo kugeza saa kumi (16:00 p.m.) z’umugoroba uhereye ku itariki ya 25/01/2023 kugeza ku itariki ya 09/02/2023 aho ibi binyabiziga biherereye Ku biro bikuru bya Lawyers of Hope, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa KACYIRU, Akagari ka Kanserege, umudugudu wa Kamutwa, ku muhanda w’amabuye ahazwi nko ku Munara; Uwahagera yahamagara telephone 0785247005 bakamuyobora.

Abifuza kwitabira iyi cyamunara basabwe kwishyura amafaranga y’ipiganwa 10,000 Rwf adasubizwa, ndetse no gutanga ingwate y’ipiganwa ingana na million imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Rwf) azasubizwa nyuma y’iyi cyamunara. Aya mafaranga yishyurwa kuri nomero de compte 20151493002 iri mu mazina ya Résaeu des Juristes de l’Espoir au Rwanda ikaba ifunguye muri I&M Bank. Inyemezabwishyu zitangwa mbere y’itangira rya cyamunara ku biro bya LOH mu gihe cy’isura.

Amabahasha afunze akubiyemo ibiciro agomba kugera ku biro bya LAWYERS OF HOPE (LOH) mu Kanserege bitarenze tariki ya 10/02/2023 saa yine (10:00 a.m.) za mugitondo. Aha ninaho aya mabahasha azafungurirwa kumugaragaro.

Uwatsinze azasabwa kwishyura amafaranga yose mu gihe kitarenze amasaha 24 abarwa uhereye igihe cyamunara yabereye, azahera ku mafaranga y’ingwate yatanze mukwishyura ikinyabiziga yatsindiye. Abatatsinze bazasubizwa ingwate batanze nk’uko byavuzwe haruguru mu gihe kitarenze amasaha 12.

Amabahasha azaza akererewe ndetse n’adafite inyemezabwishyu y’ amafaranga y’ipigangwa n’ingwate yavuzwe haruguru nta gaciro azahabwa. LAWYERS OF HOPE ifite uburenganzira bwose bwo kwanga inyandiko zose z’ipiganwa igihe zigaragaramo ibiciro biri munsi y’ibiciro fatizo cyangwa mu gihe zitujuje ibisabwa.

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nomero 0785247005 ikagufasha kubona amakuru yandi waba ukeneye.

Icyitonderwa:

“Upiganwa wese ategetswe gusoma amabwiriza y’ipiganwa aboneka ku cyicaro gikuru cya LAWYERS OF HOPE muri serivise ishinzwe imitangire y’amasoko (igihe cyose mu masaha y’akazi) mbere yo gutegura no gutanga ibiciro. Uzatanga ibiciro wese azaba agengwa nayo mabwiriza kugeza cyamunara irangiye.”

Bikorewe i Kigali, kuwa 24/01/2023

Me Safari Gahizi

Umuyobozi Mukuru

www.lawyersofhope.org.rw

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: 10 February 2023
Duty Station: Kampala
Posted: 27-01-2023
No of Jobs: 1
Start Publishing: 27-01-2023
Stop Publishing (Put date of 2030): 24-01-2066
Apply Now
Notification Board

Join a Focused Community on job search to uncover both advertised and non-advertised jobs that you may not be aware of. A jobs WhatsApp Group Community can ensure that you know the opportunities happening around you and a jobs Facebook Group Community provides an opportunity to discuss with employers who need to fill urgent position. Click the links to join. You can view previously sent Email Alerts here incase you missed them and Subscribe so that you never miss out.

Caution: Never Pay Money in a Recruitment Process.

Some smart scams can trick you into paying for Psychometric Tests.